Image default
Utuntu n'utundi

Umuhanzi yapfuye nyuma yo kwandura Covid ku bushake bwe

Umuririmbyi w’injyana gakondo muri Czech Republic yapfuye nyuma y’uko yanduye Covid ku bushake bwe, nk’uko umuhungu we yabibwiye BBC.

Hana Horka, wari ufite imyaka 57, ntiyari yarakingiwe, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko ari koroherwa nyuma yo kwandura Covid, ariko hashize iminsi ibiri arapfa.

Umuhungu we Jan Rek yavuze ko nyina yanduye ku bushake kugira ngo abone icyangombwa cyo kugera ahantu hamwe na hamwe (recovery pass) mu gihe umugabo we n’uyu muhungu we nabo bari bafite iyi virus.

Jan Rek ari kumwe na nyina Hana Horka

Jan Rek ari kumwe na nyina Hana Horka wari mu itsinda ryamamaye iwabo

République Tcheque kuwa gatatu yagize umubare munini kurusha iyindi w’abanduye Covid-19.

Jan Rek na se, bombi bakingiwe byuzuye, banduye Covid mu bihe bya Noheli. Ariko avuga ko nyina yari yahisemo kutajya kure yabo, ahitamo ahubwo kuba na we yakwandura iyi virus.

Ati: “Yagombaga kujya kure yacu nibura icyumweru kuko twari twanduye. Ariko buri gihe yabaga ari kumwe na twe.”

Kwerekana ko wakingiwe cyangwa ko uheruka kwandura iyi virus (kuko uheruka kuyandura yikingiza nyuma y’amezi runaka) ni ibyangombwa bisabwa muri icyo gihugu kugira ngo ugere ahantu hari abandi nko muri cinema, mu kabari na cafes.

Hana Horka yari umwe mu bagize itsinda rya muzika gakondo riri mu amaze igihe kinini muri Czech ryitwa Asonance. Yifuje kwandura Covid kugira ngo atabuzwa kugera ahantu runaka, nk’uko Rek abivuga.

Iminsi ibiri mbere y’uko apfa, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko ari koroherwa, yagize ati: “Ubu nzajya muri theatre, sauna, na concert”.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku cyumweru mu gitondo, umunsi yapfuyeho, Horka yari yavuze ko yumva ameze neza ndetse arambara ajya kugendagenda n’amaguru hafi. Ariko agarutse atangira kubabara, aragenda araryama.

Umuhungu we ati: “Mu minota igera ku 10 byose byari birangiye. Yahise apfa.”

Nubwo atari yarakingiwe, Jan Rek ashimangira ko nyina atizeraga inkuru z’impuha n’ibinyoma zivugwa ku nkingo za Covid.

Ati: “Ibyo we yemeraga ni uko yagira ubudahangarwa igihe yakwandura Covid aho gukingirwa. Ntiyemeraga biriya bivugwa ko duterwa microchips cyangwa ibindi nk’ibyo.”

Jek avuga ko nta mpamvu yari kuganira na nyina kuri ibi kuko byari kuzamo amarangamutima akomeye. Ahubwo avuga ko kuvuga iyi nkuru byatuma hari abashidikanya urukingo barufata.

Ati: “Iyo ufite urugero rw’ibyabaye nyabyo mu buzima, bigira ingufu kurusha imibare n’amashusho.”

Imibare y’abanduye Covid muri Republique Tcheque yongeye gutumbagira kuwa gatatu aho babonye abanduye bashya 28,469 mu gihugu gituwe n’abantu miliyoni 10,7.

Hana Horka

Leta iheruka gushyiraho ingamba nshya zirimo itegeko ryo gupima abakozi n’abanyeshuri bose. Gusa igihe cy’akato ku banduye badafite ibimenyetso cyavanywe ku minsi 14 igirwa itanu.

Kuwa gatatu kandi leta yatangaje ko igiye gukuraho gahunda y’itegeko ryo gukingirwa ku bantu bamwe na bamwe muri sosiyete. Mu ntangiriro z’uku kwezi, ibihumbi by’abantu barigaragambije i Prague n’ahandi bamagana uwo mugambi.

Hafi 63% by’abatuye iki gihugu barakingiwe byuzuye, ugereranyije na 69% ku bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Colombia: Imvubu z’uwahoze ari kabuhariwe mu gucuruza ibiyobyabwenge zirimo kugirwa ingumba

Emma-Marie

U Bwongereza: Abareba ‘Porno’ bakomeje kwiyongera

Emma-Marie

Umugabo yaciwe muri resitora kubera kurya byinshi agateza igihombo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar