Image default
Uncategorized

U Rwanda rwungutse ibitaro bigezweho byo guhangana na COVID19 n’ibindi byorezo

Kuva mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2020  ikigo nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge cyagizwe ikigo cy’umwihariko cyita  ku barwayi icyorezo cya Covid 19.

Bitewe n’ubwinshi bw’abanduraga iki cyorezo kandi, hirya no hino mu gihugu bimwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima nabyo byagiye bihabwa isnhingano zihariye zo kwita ku banduye covid 19.

Icyakora  uko iminshi ishira indi ikaza icyorezo cya covid 19 cyagiye kigabanya ubukana maze bimwe mu bigo byari byashyriweho kwita ku banduye covid bifunga imiryango birimo n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya.

Nubwo bimwe mu bigo nderabuzima n’ibitaro byitaga ku barwaye Covid19 byafunzwe bikongera gutanga serivisi z’ubuvuzi byahoranye, u Rwanda rwashatse igisubizo kirambye cyo guhangana n’icyorezo cya covid 19 ndetse n’bindi byorezo.

Kuri ubu mu Karere ka Bugesera hafi y’ibitaro bya Nyamata huzuye ibitaro bigendanwa bizwi nka mobile hospital. Ni ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bishobora kwimurirwa aho ari ho hose hagaragaye ubwandu buri hejuru bw’icyorezo cya Covid 19  kandi bifite ubushobozi bwo kwita ku muntu wanduye icyorezo runaka ndetse bikanavura n’indi ndwara yaba arwaye.

Ibi bitaro bifite na serivisi z’ububyaza ndetse n’izita ku bana.

Umuyobozi w’ibi bitaro Dr Iradukunda Cyprien avuga ibi bitaro bitanga icyizere gihanitse mu guhangana n’icyorezo cya Covid 19 ndetse n’ibindi byorezo.

RBA

 

Related posts

USA: Rihanna yabonye umukunzi

Emma-Marie

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Claude Muhayimana bagaragaje uruhare rwe mu bitero byahitanye Abatutsi

Emma-Marie

Twitter yatangaje igihugu cyo muri Afrika igiye gushyiramo ibiro byayo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar