Image default
Mu mahanga

Macron ashaka gutsinda umuhezanguni ukomeye ku bya kera Le Pen

Kuri iki cyumweru abatora mu Bufaransa barimo guhitamo niba baha indi manda y’imyaka itanu Emmanuel Macron, w’ibitekerezo biri hagati na hagati, cyangwa kumusimbuza umuhezanguni ukomeye ku bya kera Marine Le Pen.

Nyuma yo kwiyamamaza kwaranzwemo ubushyamirane, Le Pen, w’imyaka 53, ari mu rugamba rukomeye, kuko amakusanyabitekerezo agaragaza ko Bwana Macron, w’imyaka 44, afite amahirwe yuko ashobora kumutsinda amurushaho amanota 10.

Kugira ngo batsinde, bacyeneye kwigarurira abatora bari batoye abandi bakandida mu matora y’icyiciro cya mbere.

Ariko aba ni abategetsi batavugwaho rumwe mu buryo bukomeye mu Bufaransa, kandi kwifata kw’abatora ni ingingo ikomeye ishobora guhindura ibintu.

France News & Videos - ABC News

Abanenga Bwana Macron bavuga ko ari umuntu w’umwirasi (umwiyemezi) ndetse akaba na Perezida w’abakire, mu gihe uwo bahatanye w’umuhezanguni ukomeye ku bya kera yashinjwe kugirana umubano wa hafi na Perezida w’Uburusiya.

Macron yageze ku butegetsi mu 2017 asezeranya kuzana impinduka mu buryo bwihutirwa, ariko benshi binubira ko na n’ubu batarabona iyo mpinduka. Ubutegetsi bwe bwashegeshwe n’imyigaragambyo, icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibiciro ubu birimo kuzamuka.

Hagati aho, Marine Le Pen yigiye ku makosa yakoze ubwo yatsindwaga bikomeye n’uyu mucyeba n’ubundi mu cyiciro cya kabiri cy’amatora mu 2017.

Iyi ni inshuro ya gatatu agerageje kuba Perezida, kandi aramutse atsinzwe ishobora kuba ari yo nshuro ye ya nyuma abigerageje.

Ikintu gikomeye kitazwi muri aya matora, ni abatora bangana gute baza kwanga gushyigikira buri umwe muri aba bakandida, byaba mu gutora impfabusa cyangwa kutajya ku biro by’itora.

Henshi mu Bufaransa bari mu biruhuko, ndetse ubwitabire bushobora kuba ubwa mbere buri hasi cyane bubayeho mu mateka y’iki gihugu.

Igihe cyo kwiyamamaza cyabaye kigufi, ariko amahitamo ku batora arasobanutse, hagati ya Perezida usanzwe ku butegetsi ushyigikiye ubumwe bw’Uburayi, na mucyeba we utsimbaraye ku gushyira imbere Ubufaransa, ushaka guca umwitandiro wo mu mutwe no kugabanya abimukira.

Ibiro by’itora mu Bufaransa byafunguye saa mbili za mugitondo (8h) ku isaha yaho, ari na yo yo mu Rwanda no mu Burundi, gutora bikaba byitezwe kurangira mu masaha agera kuri 12 nyuma yaho.

Ibiva mu matora uko biba bimeze kose, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Bwana Macron arageza ijambo ku batora, ari ku birenge by’umunara wa Tour Eiffel.

@BBC

Related posts

Covid:19-Muri Dar es Salaam ngo hasigaye abarwayi bane gusa

Emma-marie

Umupadiri yateye abasenyeri aside

Emma-Marie

Congo-Kinshasa: Umukuru w’inyeshyamba yahamwe n’ibyaha birimo no gufata abagore ku ngufu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar