Image default
Mu mahanga

Ndi Perezida wa bose-Emmanuel Macron

Emmanuel Macron wahabwaga amahirwe yongeye gutorerwa kuba perezida w’Ubufaransa atsinze mucyeba we Marine Le Pen, ahita atangaza ko ari Perezida wa bose kandi ko agiye kunga ubufaransa.

Ku kiciro cya kabiri, Macron yatsinze n’amajwi 58.55% by’amajwi naho mucyeba we Le Pen yagize amajwi to 41.45%.

Macron niwe perezida wa mbere w’Ubufaransa utsinze kuri manda ya kabiri mu myaka 20ishize.

Nibura umuntu umwe kuri batatu mu batora nta n’umwe yatoye muri aba. Abitabiriye itora babaye 72%, urugero ruto mu kiciro cya kabiri cy’itora kuva mu 1969.

Abashyigikiye Macron bari bakoraniye mu busitani buri hafi ya Tour d’Eiffel i Paris bahise batera hejuru mu byishimo.

Macron agiye kugeza ijambo ku bamushyigikiye nyuma y'intsinzi

Baririmbaga mu bagira bati: “Macron, President” mbere gato na nyuma y’uko atangajwe nk’ugiye gutegeka Ubufaransa indi myaka itanu.

Ndi perezida wa bose’ – Macron

Emmanuel Macron yavuze ko abenshi bamutoye kugira ngo bahagarike igerwaho ry’imigambi ya mucyeba we.

Yavuze ko arimo gutekereza ku bifashe n’abatoye Le Pen ubu bababaye kubera kunegurwa n’abamushyigikiye.

Yabasabye abo ku ruhande rwe kudakwena abo bandi.

Ati: “Guhera ubu, ntabwo nkiri umukandida w’uruhande rumwe, ahubwo perezida wa bose.

“Ndabwira abatoye urundi ruhande ko inshingano zanjye n’ikipe yanjye zizaba gukemura ibibazo byabo.”

Marine Le Pen, utsinzwe ku nshuro ya gatatu amatora ya perezida, yabwiye abamushyigikiye ko nubwo atsinzwe urugamba rutarangiye kandi ko bageze ku musaruro w’amateka.

Macron na Le Pen

Ku majwi ya Le Pen hiyongereyeho amanota 8 ugereranyije n’amatora ya 2017 ubwo nabwo yari ahanganye na Macron.

Yanenze Macron gukoresha inzira z’amanyanga mu kwiyamamaza, ashimira abantu – by’umwihariko bo mu byaro no hanze y’Ubufaransa – bakomeje kumunambaho.

Le Pen yavuze ko azakomeza kuba inkingi ikomeye itavugarumwe na Macron.

Bimwe mu byo wamenya kuri Marine Le Pen, soma hano: Urugendo rurerure rwa ‘Extreme-droite’ rwo gushikira ubutegetsi mu Bufaransa.

@BBC

Related posts

Congo-Kinshasa: Umukuru w’inyeshyamba yahamwe n’ibyaha birimo no gufata abagore ku ngufu

Emma-marie

Rushobora kuzambikana hagati y’u Bufaransa n’U Burusiya bapfa Africa

Emma-Marie

Tchad: Marshal Idriss Déby umaze imyaka 30 ku butegetsi ashobora kongera gutorwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar