Image default
Sport

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

Manchester City yahuye na kumwe mu guhirima gukaze kubayeho kugeza ubu mu mateka ya Champions League, ubwo Real Madrid yayigaranzuraga ivuye mu manga, igakatisha itike y’umukino wa nyuma na Liverpool, uzaba ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa gatanu i Paris.

Kugeza ku munota wa 90 w’umukino, City yari imbere ya Real ho ibitego bibiri ku giteranyo cy’imikino yombi, nyuma yuko Riyad Mahrez yari yayitsindiye igitego ku munota wa 73, cyiyongera ku bitego 4-3 City yari yatsinze Real mu mukino ubanza mu cyumweru gishize.

Nuko Rodrygo ahindura ibintu.

Uyu Munya-Brazil, w’imyaka 21, winjiye mu kibuga asimbuye, yinjije igitego ku mupira yari ahawe na Karim Benzema mu munota wa nyuma ku gihe gisanzwe cy’umukino – ni ryo shoti rya mbere Real yari iteye mu izamu muri uwo mukino wo mu ijoro ryo ku wa gatatu.

UEFA Champions League 2022, Manchester City 4-3 Real Madrid: Match Reaction  and Analysis

Nyuma yaho ho amasegonda 90, yatumye aya makipe anganya ku giteranyo cy’ibitego, ubwo yabonezaga n’umutwe mu mfuruka yo hejuru mu izamu, ku mupira wari uvuye kwa Dani Carvajal.

Ibyo byatumye ikibuga Santiago Bernabéu, cyari gisanzwe kirimo urusaku rwinshi rw’abafana, kijya mu byishimo birenze.

City, yibwiraga ko igiye gukomeza ku mukino wa nyuma wa Champions League wa kabiri wikurikiranya ku makipe yo mu Bwongereza, yahise isuherwa (ikonja).

Amakipe yombi yari yabonye amahirwe yo gutsinda umukino mu gihe gisanzwe cy’iminota 90 y’umukino. Umunyezamu Ederson yabujije Rodrygo gushyiramo igitego cya gatatu, mu gihe Phil Foden wa City yateye hanze y’izamu ari mu rubuga rw’amahina.

Real Madrid 3-1 Manchester City (agg 6-5): Rodrygo and Benzema pull off  remarkable comeback | UEFA Champions League | UEFA.com

Nuko rero umukino ukomereza mu gice cy’iminota 30 y’inyongera – ndetse Real iba ari yo ibona igitego cya rurangiza, muri uyu mukino wa kimwe cya kabiri cya Champions League ushobora kuba ari wo wa mbere ukaze ubayeho kugeza ubu.

Abatoza bavuze iki nyuma y’umukino?

Benzema yambuye Ruben Dias umupira mu rubuga rw’amahina, uyu myugariro wa City amushyira hasi. Benzema yinjiza ku munota wa 95 penaliti ivuye kuri iryo kosa, kiba igitego cye cya 43 muri uyu mwaka. Nta gushidikanya ko ari cyo cy’ingenzi cyane mu byo amaze gutsinda.

Ibyo byatumye hagiye kwisubiramo umukino wa nyuma wa Champions League wo mu myaka ya vuba aha ishize, ubwo Real yatsindaga Liverpool ibitego 3-1 mu mwaka wa 2018.

Nyuma y’umukino wo ku wa gatatu, umutoza wa Real Carlo Ancelotti, ubaye umutoza wa mbere ugeze ku mikino ya nyuma itanu ya Champions League, yagize ati:

“Sinshobora kuvuga ko tumenyereye kubaho ubuzima nk’ubu, ariko ibyabaye iri joro byabaye ku mukino na Chelsea no ku mukino na Paris [Saint-Germain]”.

Man.City et le Real Madrid font sauter la banque !

“Ugombye kuvuga impamvu yabyo, ni amateka y’iyi kipe adufasha gukomeza guhatana n’iyo biba bisa nkaho ibyacu byarangiye”.

Rodrygo, watumye Real inganya na City ku giteranyo cy’ibitego 5-5, yagize ati: “Twari turimo dutakaza umukino, twari twapfuye kandi ibyabaye byabaye.

“Hamwe n’uyu mupira [umwambaro], twiga buri gihe guhora turwana kugeza ku musozo. Ni nkaho twari twapfuye ariko hamwe n’igitego cyanjye cya mbere twatangiye kwizera”.

Ku mutoza wa City Pep Guardiola, ubu igikombe cya Premier League ni cyo yerekejeho amaso – aho ikipe ye irusha inota Liverpool iyikurikiye ku mwanya wa kabiri, mu gihe hasigaye imikino ine ngo shampiyona irangire.

Avuga ku gutsindwa na Real, yagize ati: “Birakomeye kuri twe, sinabihakana”.

Yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: “Ntitwakinnye neza cyane uko dushoboye, ariko ni ibisanzwe, [muri] kimwe cya kabiri, abakinnyi bumva igitutu no gushaka kubikora. Iby’umupira w’amaguru ntumenya uko bigenda, ni umukino nk’uyu [ubiboneraho]. Tugomba kubyemera.

Com assistência de Vinicius Jr, Real Madrid vence Chelsea nas quartas da  Champions - Diário do Fla

“Twari turi hafi cyane y’umukino wa nyuma wa Champions League.

“Ubu ducyeneye kubyakira [ibyabaye] tukabivamo, hamwe n’abantu bacu iwacu ndetse no mu mikino ine ya nyuma [isigaye] dufite”.

@BBC

Related posts

Rutsiro FC yazamutse mu cyiciro cya mbere

Emma-marie

USA:Icyamamare muri WNBA yahagaritse gukina ngo afunguze uwarenganaga

Emma-marie

Team Manager wa Gasogi United yishwe n’impanuka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar