Image default
Ubutabera

U Bufaransa: Hatangiye urubanza rwa Bucyibaruta “Wari ku isonga’’ rya Jenoside ku Gikongoro

Mu Rukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta wari  Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uru rubanza ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda “Cour d’Assises de Paris” bitaganijwe ko rutangira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Gicurusi 2022, rukazarangira Tariki 01, Nyakanga 2022.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bakorana na Pax Press (Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro)  Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, Mugabarigira Stanley, yavuze ko Laurent Bucyibaruta wari Prefet wa Gikongoro, yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi ndetse ngo iyo bamaraga kwica yarabibashimiraga.

Yagize ati “Nyuma yo kurimbura Abatutsi bari bahungiye i Murambi, Prefet Laurent Bucyibaruta niwe wafashe ijambo ryo kubashimira ‘Gushimira interahamwe’ ku murimo ngo bari bakoze[…]nyuma rero aho abafaransa bagereye hano mucyo bise ‘operation turquoise’ babeshye ko baje gukiza abicwaga nyamara mu by’ukuri intego yabo ar’ugukingira ikibaba abicanyi kugirango babashe kubambukana mu cyahoze ari Zaire[…]abo bafaransa nibo bafashije Laurent Bucyibaruta guhunga kugera mu gihugu cyabo cy’u Bufaransa ari naho ari na bugingo nubu.”

Umurinzi w’Igihango, Rwandinda Oswald, nawe avuga ko azi neza Bucyibaruta, akemeza ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ku Gikongoro.

Yagize ati “Bucyibaruta niwe waremeshaga inama ahantu bitaga muri Guest, akorana n’ishyaka bitaga CDR. Iyo nama sinayijyagamo ariko nabaga ndi hafi yaho[…]yakoranaga na Ndereyehe Karoli Ntahontuye n’undi muntu witwaga Kamodoka.”

Yakomeje ati “Kuba Bucyibaruta agiye gutangira kuburanishwa njyewe nk’umurinzi w’igihango byakira neza cyane sinari nziko akiriho ahubwo Ndereyehe niwe nigeze kumva ngo azaza  mu Rwanda sinzi aho byahereye.”

Visi perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kagire Remy, nawe yagarutse ku ruhare rwa Bucyibaruta muri jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Parefegitura ya Gikongoro, yongeraho ko inama yo kurimbura Abatutsi yabereye mu Nzu Mberabyombi ‘Ingoro ya Muvoma’ tariki ya 19 Mata 199 Gikongoro.

Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78, yavukiye mu cyahoze ari Komini Musange mu 1944, yabaye Burugumesitiri, aba superefe, aba Perefe wa Kibungo 1985-1992. Yabaye Perefe wa Gikongoro (1992- 1994), yari kandi  n’umuyobozi wa komite ya perefegitura y’urubyiruko rw’Interahamwe.

Ibyaha bya jenoside ashinjwa bivugwa ko yabikoreye ku Kiliziya ya Mbuga, ku ishuli rya Murambi, Kiliziya ya Cyanika n’iya Kaduha, kuri Gereza ya Gikongoro hamwe na Ecole des filles de Kibeho.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Idamange yaburanye ahakana ibyaha anshinjwa

Emma-Marie

Dr Pierre Damien Habumuremyi yahakanye ibyaha aregwa

Emma-marie

Nyagatare: ‘Safari’ arashinjwa gukubita no kubangamira ubuyobozi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar