Image default
Ubutabera

Paris: Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira Bucyibaruta

Ku munsi wa mbere w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abamwunganira babwiye Urukiko ko nubwo yashoboye kwitaba ariko ‘ararwaye’bakaba basanga atazashobora kwisobanura, Urukiko rubitera utwatsi.

Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenoside na mbere yayo, kuri uyu wa mbere nibwo urubanza rwe rwatangiye mu Rukoko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa.

Uyu mugabo witabye Urukiko agendera mu ‘Kagare’  k’abarwayi cyangwa abafite ubumuga, yavugaga mu ijwi rigufi cyane kandi risaraye, yemerewe gusubiza ibibazo byose yabajijwe yicaye.

Bucyibaruta yitabye urukiko agendera mu kagare k’abarwayi

Umwe mu bunganizi be, Me Jean-Marie Biju-Duval, yavuze ko umukiliya we arwaye “bikomeye indwara y’umutima na diyabete” Biju-Duval yabajije ati: “[Bucyibaruta] Ashobora kugaragara [kwitaba] mu rukiko, ashobora kuvuga, ariko se ari mu buryo bwatuma yisobanura?”

Umunyamategeko umwunganira kandi yasabye ko iyi dosiye ivanwa mu rukiko kubera gutinda “kutumvikana” kwayiranze kuva yatangira mu myaka 22 ishize.

Image

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Richard Gisagara, umunyamategeko wunganira abarega, yavuze ko Bucyibaruta yagize uruhare rukomeye mu gukora jenoside. Ati “Mu 1994 yari Perefe muri perefegitura ya Gikongoro yari ahagarariye guverinoma mu nzego z’ibanze. Aho yari ayoboye habaye ubwicanyi ndengakamere, abagore bafatwa ku ngufu byose byabaye abihagarikiye nk’umuyobozi.”

Umucamanza akaba yakuyeho inzitizi zose zatanzwe n’ubunganira Bucyibaruta yanga n’ubusabe bwabo, ategeka ko urubanza rukomeza.

Dosiye ya Bucyibaruta, ishingiye ku nama ziswe iz’umutekano, ashinjwa ko zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi, ibi akaba yarabibijeje mu rwego rwo kuyobya uburari kugirango bazahicirwe kuko ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bahiciwe urupfu rubi. Ubwicanyi bwabereye i Murambi bukaba ari bumwe mu bwicanyi ndengakamere bwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu byo Urukiko ruzasuzuma harimo uruhare Bucyibaruta aregwa kugira mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho, ku itariki ya 7 Gicurasi mu 1994.

Ruzanasuzuma kandi uruhare aregwa kugira mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z’abatutsi zirimo n’abapadiri batatu kuri gereza ya Gikongoro.

Mu gihe ibyaha aregwa byaba bimuhamye, ashobora guhanishwa gufungwa burundu.

Uru rubanza rwitezwe kumara amezi abiri, rukanumvwamo abatangabuhamya barenga 100, barimo n’abarokotse jenoside bavuye mu Rwanda, bafashe indege bakajya mu Bufaransa cyangwa bazarwitabira bakoresheje uburyo bw’iyakure bwa videwo.

Bucyibaruta aba mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 1997. Agenzurwa n’urwego rw’ubucamanza ndetse afite ibibazo by’ubuzima bishobora gutuma iburanisha ritazajya rirenza amasaha arindwi ku munsi.

Mu manza zabanje mu Bufaransa, abantu bane mu manza eshatu bahamijwe ibyaha bya jenoside. Abo ni Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wo kuri hoteli wakatiwe gufungwa imyaka 14, na Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu zari ingabo z’u Rwanda wakatiwe imyaka 25.

Hari kandi na Octavien Ngenzi na Tito Barahira babaye ba burugumesitiri b’iyari komini Kabarondo mu burasirazuba bw’u Rwanda, bakatiwe gufungwa burundu.

 Twifashishije BBC, AFP na Aljazeera.

Related posts

U Bufaransa: Hatangiye urubanza rwa Bucyibaruta “Wari ku isonga’’ rya Jenoside ku Gikongoro

Emma-Marie

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bigendera ku mategeko

Emma-marie

Imfungwa zimara amezi 6 zitaraburanishwa, gereza zishaje bimwe mu bibazo byagaragajwe na NCHR

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar