Image default
Mu mahanga

M23 yokeje igitutu FARDC i Rutsiro iyambura ibirwanisho

Abarwanyi ba M23 bakomeje kotsa igitutu ingabo za Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ‘FARDC’ bigarurira uduce dutandukanye ari nako bazambura ibirwanisho n’ibikoresho bitandukanye bya Gisirikare.

Imirwano iheruka kubera ahitwa Rutsiro (Groupement Gisigari) na Bweza mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’iyabereye ahitwa Ntamugenga tariki 1 Nyakanga 2022  yahaye itsinzi Abarwanyi ba M23 batahukana n’iminyago itandukanye irimo n’ibikoresho bya gisikare.

Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma, yerekanye ibikoresho byafashwe bunyago, avuga ko bakomeje gukubita inshuro FARDC n’abafatanyije nayo bose.

Ku ruhande rwa FARDC, umuvugizi w’izi ngabo mu majyaruguru y’igihugu,  Lieutenant-Colonel Guillaume Ndjike  yavuze ko mu mirwano yabereye Ntamugenga mu mpera za Kamena, izi ngabo zivuganye abarwanyi  basaga 20 b’umutwe wa  M23 basaga, zinisubiza uduce twa Rutakara, Rugarama, Buhoro, Kashari, na Ruvumu.

Kuva ukwezi kwa Kamena kwatangira, Umutwe wa M23 wongereye ibitero mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru ya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo,  unigarurira imijyi ikomeye.

Hagati aho ariko ONU ivuga ko Abarwanyi ba M23 barashe ibisasu ku bitatu bya rokete ku kigo kirimo ingabo zayo mu Burasirazuba bwa RDC, ibyo bisasu ngo byaguye karere ka Kibindi muri Kivu ya ruguru.

Kuwa gatatu umwe mu bakozi ba ONU bo ku rwego rwo hejuru yabwiye akanama kayo gashinzwe umutekano ko abarwanyi ba M23 bitwara nk’igisikare cy’umwuga, ndetse ko bafite ubushobozi n’ibikoresho byo gutsimbura ingabo za ONU mu birindiro.

Amafoto ni ay’ibirwanisho M23  yambuye FARDC

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Museveni yahakanye guha Abashinwa ingwate y’ikibuga cy’indege

Ndahiriwe J. B

Tigray: Impyisi zirimo kurya imirambo y’abishwe mu ntambara

Ndahiriwe J. B

Centrafrique: Umujyi wari ibirindiro by’inyeshyamba za François Bozizé wafashwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar