Image default
Ubuzima

Abana basaga 1300 barwaye kanseri bakiriwe mu Bitaro bya Butaro mu myaka 10 ishize

Mu myaka 10 ishize kuva ibitaro bya Butaro bitangiye kuvura zimwe mu ndwara za kanseri, kugeza ubu bimaze kwakira abana barenga 1300 barwaye kanseri, ni mu gihe Kanseri y’impyiko iri mu zibasiye abana bavurirwa muri ibi bitaro.

Mu cyumba kivurirwamo abana barwaye kanseri mu bitaro bya Butaro, ubwo twahageraga, bari biganjemo abo mu kigero cyo munsi y’imyaka 10.

Umubyeyi witwa Uwimpuhwe Mary arwaje umwana we uri mu kigero cy’imyaka itanu, akaba ahamaze amezi hafi 6.

Uburwayi bw’uyu mwana ngo bwatangiye kugaragara mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize wa 2021, ubwo yatangiraga kubyimba igice cy’ijosi.

Uyu mubyeyi hamwe na bagenzi be baharwarije abana bahuriza ku kuba abana babo baragejejwe muri ibi bitaro barembye, ariko ubu bafite icyizere ko bazakira bitewe n’ubuvuzi bahabwa.

Ibitaro b ya Butaro mu Karere ka Burera

Muri ibi bitaro by’icyitegererezo bya Butaro, imiti bayihabwa ku buntu hakishyurwa gusa izindi service hashingiwe ku bwishingizi bw’umurwayi.

Ababyeyi bashima uruhare rwa leta muri ubu buvuzi bwa kanseri ngo kuko batari kubona ubushobozi bwo kwiyishyurira ikiguzi cyose.

Ibi bitaro bya Butaro bigaragaza ko kuva mu 2012 bitangiye kuvura zimwe mu ndwara za kanseri, kugeza muri Kamena muri uyu mwaka wa 2022, bimaze kwakira abana bagera ku 1,330 bahawe serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri.

Muri bo abagera kuri 57% by’abavuwe mbere yo mu mwaka wa 2018 nta kindi kimenyetso cy’uburwayi ngo barongera kugaragaza.

Dr. Oscar Nsanzimana inzobere mu buvuzi bwa kanseri mu bana avuga ko ari indwara ivurwa igakira iyo bikozwe hakiri kare.

Kugeza ubu ibitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera, bifite ubushobozi bwo kuvura no gusuzuma ubwoko 9 bwa kanseri zifata abana, burimo ubwoko 5 bwa kanseri z’amaraso na 4 bwa kanseri yo mu magufa n’inyama cyangwa imitsi.

Kanseri ifata impyiko ikaba iri mu zibasiye abana bavurirwa muri ibi bitaro kurusha izindi. Uretse abana, ibi bitaro byita no ku bakuze barwaye kanseri.

@RBA

Related posts

Ubukangurambaga bwa COVID-19 bwatumye urubyiruko ruhindura imyumvire rwari ruyifiteho

Isoni zituma bamwe bivuza nabi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ndahiriwe Jean Bosco

Rwanda: “Mu minsi iri imbere utarakingiwe Covid-19 hari aho atazemererwa kwinjira”

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar