Image default
Ubuzima

“Indwara ya Monkeypox ni ikibazo gihangayikishije Isi”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko indwara ya  monkeypox ari ikibazo gihangayikishije Isi.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu gusoza inama ya kabiri ya komite idasanzwe ya OMS kuri virusi.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko ubu abantu barenga 16 000 bagaragaye mu bihugu 75.

Yongeyeho ko hapfuye abantu batanu kugeza ubu biturutse kuri iki cyorezo.

Dr Tedros yavuze ko komite ishinzwe ubutabazi itashoboye kumvikana ku kumenya niba icyorezo cya monkeypox kigomba gushyirwa mu byorezo bihangayikishije cyane ku isi, gusa yavuze ko iki cyorezo cyakwirakwiriye ku isi byihuse kandi ko yahisemo ko koko gihangayikishije amahanga.

Dr Tedrso Adhanom Gebreyesus yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwerekana ko ubushita bw’inkende ari icyiza kibasiye isi mu bijyanye n’ubuzima.

Uru nirwo rwego ruhanitse rwa mbere rushyirwaho na OMS iyo indwara runaka ihangayikishije isi.

Mike Ryan, ushinzwe ibiza muri OMS yavuze ko gufata uyu mwanzuro ari ukwibutsa abatuye isi kwitwararika, no guhuza imbaraga mu kurwanya iyi ndwara.

OMS isaba ko hatangira gukingirwa abantu bashobora kwandura iyi ndwara byihuse, nk’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa abaganga bashobora guhura n’abarwayi bayo.

@RBA

Related posts

Amajyaruguru: Haravugwa indwara y’amayobera ituma abana bagenda bakomanya amavi

Ndahiriwe Jean Bosco

OMS mu nzira yo Kwemeza ko Ebola itakirangwa muri Congo-Kinshasa

Emma-marie

Ibimenyetso 7 byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar