Image default
Amakuru

Impuruza ku bakoresha ibinyabiziga mu Mijyi yo mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB)  n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’isanzure (RSA) baratanga impuruza ku ngano y’umwuka wanduye, ibinyabiziga bikoresha ingufu zituruka kuri Peteroli byo birekura mu kirere.

Bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ibinyabiziga bikorera mu Mijyi yo mu Rwanda bigira uruhare mu kwanduka ikirere ku ijanisha rya 40%, ijanisha iri hejuru cyane, bityo ko hakwiriye ubukangurambaga ku bakoresha ibinyabiziga bubafasha guhora basuzumisha ibinyabiziga byabo mu rwego rwo kugabanya umwuka wanduye byohereza mu kirere.

RSB ivuga ko mu binyabiziga byapimwe, basanze hari ibitujuje ubuziranenge birekura ibyuka n’ibinyabutabire byanduza ikirere bikanagira ingaruka mbi ku buzima bw’ibinabuzima mu isi.

Imodoka zakozwe hagati y’i 1992 n’2004, ntizigomba kurenza uduce ‘Particles’ 1.000  tw’umwuka wanduye mu duce ‘Particles’ 1.000.000 tw’umwuka wose zisohora.

Izakozwe muri 2005 ntizigomba kurenza uduce (Particles) 600 tw’umwuka wanduye mu duce ’Particles’ 1.000.000 tw’umwuka wose zisohora.  Mu bushakashatsi bwakorewe mu mijyi itandukanye y’u Rwanda irimo Kigali na Huye mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, bwagaragaje ko hari imodoka zisohora ibyuka birengeje ibipimo, byagaragajwe haruguru.

Ibigo birimo REMA, RSB,RSA Ndetse na Polisi y’u Rwanda, bavuga ko buri wese ufite ikinyabiziga gikoresha ibikomoka kuri Petroli, akwiye kugisuzumisha, byaba ngombwa kigakorwa atiriwe ategereza kuzakoresha ‘Control Technique’.

Bamwe mu bashoferi bavuga ko aya makuru y’uburyo ibinyabiziga byo mu mijyi byangiza ikirere bene aka kageni batari bayazi.

Uwitwa Jean Pierre utawara imodoka agira ati “ Ni ugukoresha amavuta afite ubuziranenge, kugirango moteri itabasha kuzamura umwotsi mwinshi.’’

Hakizimana Philippe ufite imodoka na we agira ati “Abashoferi bagenzi banjye ubutumwa nabagenera; ni ukurushaho kwita ku binyabiziga byabo. Ni ibinyabiziga bidufasha gukora, tukabaho ariko ntabwo twakwirengagiza na wa mwuka duhumeka. Icyo bakora ni ugusuzuma imodoka zabo uko bwije, uko bucyeye.’’

Bernard Kabera umukozi w’ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda ‘Rwanda Standard Board,’ avuga ko hari abatunga ibinyabiziga byangiza ikirere ariko ntibabimenye.

Agira ati “Muri rusanjye abakoresha ibinyabiziga turabasaba kubifata  neza ntibakoreshe ‘Control Technique’ mu buryo bwo gushaka impapuro ahubwo icyo gikorwa bagikore bashyizemo umutima, ari ibishoboka buri wese mbere yo kuva mu rugo yagakwiye kubanza gupima igikoresho cye, yabona yanduza ikirere ntave mu rugo.’’

Habineza Teobald umukozi wo mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe isanzure ‘Rwanda Space Agency’, avuga ko ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda, mu mijyi, ibinyabiziga byohereza umwuka wanduye mu kirere ku ijanisha rya 40%.

Umukozi wa RSA asobanurira abaturage ububi bw’ibyuka bihumanya bisohorwa n’imodoka 

Avuga ko buri wese ufite akwiriye kwitwararika kuko uyu mwuka iyo ugeze mu kirere, uteza ibibazo birimo ihinduka ry’ibihe, indwara z’ubuhumekero, iz’inzaduka, iyangirika ry’ibidukikije n’ibindi.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda, mu mwaka wa 2012,  impfu zigera 2.200 zatewe n’indwara zituruka ku ihumana ry’ikirere, imibare igaragaza ko n’abivuje indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu bigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu biyongereye bava kuri 1.682.321 muri 2012, bagera kuri 3.331.300 mu 2015.

Muri 2015, Guverinoma y’u Rwanda muri 2015 yemeje ko ibinyabiziga bigomba kujya bipimwa ingano y’imyotsi bisohora. Kugeza ubu, 90% by’abatuye Isi bahumeka umwuka wanduye hirya no hino.

Abantu hafi miliyoni 7 ku isi, bapfa buri mwaka bazize indwara zifitanye isano no guhumeka umwuka wanduye. Ihumana ry’ikirere rihombya isi amafaranga agera kuri miliyari 5 z’amadolari ya Amerika ashorwa mu kwita ku buzima bw’abagerwaho n’ingaruka zo guhumeka umwuka wanduye buri mwaka. Biteganyijwe ko kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba biturutse ku bikorwa bya muntu bizagabanya umusaruro w’ubuhinzi ku isi muri 2030 ku gipimo cya 26%.

Iteka rya Minisitiri rijyanye n’ihumana ry’ikirere rivuga ko umuntu ufite cyangwa ukoresha imashini ikoreshwa n’ibikomoka kuri peteroli agomba kuyisuzumisha no kuyitaho kugira ngo idasohora imyotsi irengeje ibipimo byemewe.

Itegeko ryerekeye ku kurwanya ihumana ry’ikirere mu Rwanda rivuga ko umuntu wese ufite ikinyabiziga gitwara abantu cyangwa ibintu, gisohora imyotsi, agomba kugenzura ingano y’imyotsi gisohora.

Yanditswe na Christophe Uwizeyimana

Related posts

Perezida Kagame yishimiye ko umuco wo gushima no gusengera Igihugu ugikomeje

Ndahiriwe Jean Bosco

Impinduka mu mikorere y’ibizamini byanditse by’akazi muri Leta

Ndahiriwe Jean Bosco

Ibyo ni ukwandavura, ibyo muzabirekere abandi ntimuzabijyemo-Perezida Kagame

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar