Image default
Sport

Ku nshuro ya mbere Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatwaye Euro y’abagore

Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza y’abagore yatsinze iy’ Ubudage ku mu kino wanyuma wa  Euro 2022 ibitego 2 -1, uyu mukino ukaba wabereye kuri Stade Wembly.

Ubwongereza bwageze ku mukino wa nyuma  butsinze Sweden ibitego 4-0 mu mukino wa 1/2 mu gikombe cya EURO 2022 y’Abagore, ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma aho  yihereranye ikipe y’igihugu y’ubudage ikayitwara igikombe, mu gihe Ubudage bwageze ku mukino wa nyuma butsinze Ubufaransa ibitego 2-1.

England Women make history as Kelly's extra-time goal seals Euro glory

Ikipe y’Ubwongereza yigaragaje cyane muri iri rushanwa aho yakunzwe na benshi binganjemo abongereza kubera umukino wayo mwiza wiganjemo no kwinjiza ibitego byinshi aho yanakoze agahigo ko kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego 4-0 muri 1/2 cy’iri rushanwa rya Euro y’Abagore.

Women's Euro 2022: Dates, groups, fixtures, stadiums and tickets - football.london

Byasabye iminota 120 kugirango ikipe y’igihugu yabagore ya bongereza yegukane iki gikombe ibifashijwemo na bakinnyi bayo aho ku munota wa 62 Ella Toone, yatsinze igitego cya mbere  Ubudage buza bwishyura igitego ku munota wa 79 gitsinzwe na Lina Magull.

Umukino wakomeje impande zombi zishakisha uburyo bwavamo igitego iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Women's Football Euros 2022: Record attendance, England off to winning start

Iminota 30 yongeweho uruhande rw’abongereza n’ubudage bose bagerageje kongeramo amaraso mashya binjizamo abakinnyi bashya bagerageza gushaka itsinzi iganisha kwegukana euro, byaje gusaba ko umukino ugera ku munota 110 abongereza banyeganyeza inshundura bakomeza kurinda izamu ryabo.

N’ubwo abadage bari bagerageje, amahirwe ntiyabasekera kuko  iminota 120 yarangiye abongereza begukanye igikombe I wembly.

Umushahara wazamuwe

Umushahara fatizo w’abagore muri shampiyona ya Super League  mu bwongereza ni ibihumbi 30.000 by’amapawundi ku mwaka, mu gihe abagabo bakubye inshuro  nyinshi cyane zitabarika ku mushahara, kuko abenshi binjiza miliyoni 3 z’ama pound muri Premier League ku mwaka.

Nyuma yuko ikomeje kwitwara neza Ikipe y’Ubwongereza y’Abagore yashyiriweho agahimbazamusyi k’ibihumbi 55.000 by’amapawundi , niramuka itwaye igikombe cya Euro. Aho yaje yaje kucyegukana.

UEFA Women's EURO 2022 results and top scorers: Full Golden Boot leaderboard and scores from European Championship | Sporting News

Nyuma yo gushyirwaho aka gahimbazamusyi kateje impaka ku mbuga nkoranyambaga kuko ntaho gahuriye n’ako ikipe y’Ubwongereza y’abagabo yari yemerewe iyo itwara Euro y’umwaka, dore ko bo bari bashyiriweho ibihumbi 460.000 by’amapawundi.

Magingo aya abaturage b’ abongereza barasaba ko agahimbazamusyi ikipe y’igihugu y’abagore anganishwa naya basaza babo.

Yanditswe na Benita Mutoniwabo (Umunyeshuri wiga Itangazamakuru muri Kaminuza ya Mount Kenya)

Related posts

Rutsiro FC yazamutse mu cyiciro cya mbere

Emma-marie

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera ku mupira w’amaguru yahamagawe na Mashami

Ndahiriwe Jean Bosco

Team Manager wa Gasogi United yishwe n’impanuka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar