Image default
Abantu

USA yishe Umukuru wa al-Qaeda mu gitero cya drone

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishe umukuru wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri, mu gitero cy’indege ntoya itarimo umupilote (drone), nkuko byemejwe na Perezida Joe Biden.

Yishwe ku cyumweru mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe n’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA), mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan.

Biden yavuze ko Zawahiri yari “yaracuze urukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo ku baturage b’Amerika”. Yongeyeho ati: “Ubu ubutabera buratanzwe kandi uyu mukuru w’abakora iterabwoba ntakiriho”.

Abategetsi bavuze ko Zawahiri Biden yavuze ko yatanze uruhushya rwa nyuma rwo kugaba icyo “gitero kidahusha” kuri uwo mukuru wa al-Qaeda, wari ufite imyaka 71, nyuma y’amezi yari ashize icyo gitero gitegurwa.

Zawahiri yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma y’iyicwa n’Amerika rya Osama bin Laden mu mwaka wa 2011.

We na Osama bin Laden bacuriye hamwe umugambi w’ibitero kuri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001, ndetse yari umwe mu “bakora iterabwoba bashakishwa cyane” n’Amerika.

Iyicwa rye rizatuma habaho kwiruhutsa ku miryango yabuze abayo mu bitero byo mu 2001, nkuko Biden yabivuze.

Yagize ati: “Igihe kirekire byafata icyo ari cyo cyose, aho wakwihisha aho ari ho hose, niba uteje inkeke ku baturage bacu, Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zizagutahura zigukureho”.

Yongeyeho ati: “Ntituzatezuka na rimwe ku kurwana ku gihugu cyacu n’abaturage bacyo”.

Biden yavuze ko Zawahiri yari yaranacuze umugambi w’ibindi bikorwa by’urugomo, birimo igitero cy’ubwiyahuzi cy’igisasu ku bwato USS Cole bw’Amerika busenya ibisasu bya misile, cyabereye i Aden muri Yemen, mu kwezi kwa cumi mu 2000, cyishe abatwara ubwato b’Amerika 17.

Umuvugizi w’aba Taliban yavuze ko icyo gitero cy’Amerika ari ihonyora rigaragara ry’amahame mpuzamahanga.

Uyu muvugizi yongeyeho ati: “Ibikorwa nk’ibyo ni ugusubiramo ibyabayeho byananiwe byo mu myaka 20 ishize kandi bibangamiye inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Afghanistan n’akarere”.

Ariko abategetsi b’Amerika bashimangiye ko icyo gitero cyari gifite ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko.

@BBC

Related posts

Covid-19: “Gukorera mu rugo ni ihurizo, uwo mwashakanye agusaba ibintu uri mu nama”

Emma-marie

Jacob Zuma yijyanye gufungwa

Karongi :Bucyayungura yaretse guhohotera umugore we iterambere riza ribasanga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar