Image default
Amakuru

Akanyamuneza ni kose mu baturage kubera umuhanda Ngoma-Bugesera

Ikorwa ry’Umuhanda Ngoma-Bugesera ryateye akanyamuneza mu baturage bavuga ko mu gihe cy’impeshyi ndetse n’igihe cy’imvura ubuhahirane hagatu y’utu turere duhana imbibe bwari ingorabahizi.

Mu ngengo y’imari y’Akarere ka Bugesera mu mwaka wa 2022-2023 bwari bufite gahunda yo kubaka umuhanda uhuza aka karere n’akarere ka Ngoma, uyu muhigo ukaba waratangiye gushyirwa mu bikorwa umuhanda.

Abatuye mu murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bavuga ko uyu muhanda bawishimiye waje ukenewe bakaba bawitezeho koroshya imigenderanire ndetse n’ubuhahirane bukazarushaho kwihuta.

Mukamana Françoise utuye mu kagari ka Kagomasi mu murenge wa Gashora, avuga ko ashimira ubuyobozi bubatekerezeho bukabageza ho ibikorwaremezo bitandukanye.

Yagize ati “Uyu muhanda twawifuje kuva cyera turawusaba none ubuyobozi bwacu bwarakoze cyane kudutekerezaho bukaba buwuduhaye.”

Yakomeje ati “Muri aka karere kacu  ubundi umuhanda urimo kaburimbo wagarukiraga mu kagari ka Ramiro ahasigaye ari umuhanda w’ibitaka gusa ku buryo umuntu yabaga ashaka nko kujya mu karere ka Ngoma akagerayo yahindanye, ariko umuhanda numara kurangira bizoroshya ubuhahirane bidufashe no kwiteza imbere.”

Kabandana Francois utuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora we avuga ko ikiraro gihuza akarere ka Ngoma na Bugesera cyari cyaracitse bituma ubuhahirane bugenda nabi.

Akomeza avuga ko ikindi bishimiye ni uko ubu kujya mu karere ka Nyanza bizajya biba byoroshye batarindiriye kuzenguruka banyura  iKigali nkuko basanzwe bahanyura bagiye mu majyepfo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko uyu muhanda Ngoma- Bugesera uzamara imyaka ibiri wubakwa, agasaba abaturage batuye muri aka karere kubyaza umusaruro amahirwe nkáya baba babonye bagakora cyane, bongera ubucuruzi, n’u buhahirane.

Uyu muyobozi avuga ko n’ikiraro gihuza akarere ka Ngoma na Bugesera kizahita gisanwa ku buryo kitazongera gucika.

Uyu muhanda Ngoma -Bugesera wari mu ngengo y’imari wa 2022-2023, hakaba hateganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2023 uzaba wamaze kurangira, ukazahuza intara y’iburasirazuba n’intara y’amajyepfo. Uzaba ufite ibilometero 55.18 uvuye mu karere ka Ngoma werekeza mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, ndetse n’íbilometero 66.55 uvuye mu karere ka Bugesera ugera mu karere ka Nyanza.

Yanditswe na Marie Jeanne Umutoni, Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Nyagatare: Bamwe mu bana basiramuwe ku buntu babuze uko bipfukisha

Emma-marie

Abadepite batumije Minisitiri w’Uburezi ngo asobanure uburyo ibibazo biri mu burezi bizakemuka

Emma-marie

07.05.2020 itariki itazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar