Image default
Abantu

Rubavu: Baratabariza abana batawe na nyina baba mu nzu yenda kubagwaho

Abana batatu bava inda imwe bibana mu nzu itagira inzugi n’amadirishya yewe habe n’ubwiherero baratabaza kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Umwe muri aba batawe na nyina

urenge wa Rubavu mu Kagari ka Bulinda mu Mudugudu wa Bubaji niho aba bana batuye bakaba bavuga ko babayeho mu buzima bubi kubera ubuzima babayeho batagira kivurira.

Ubwo umunyamakuru wa IRIBA NEWS yageraga muri uyu mudugudu wa Bubaji, yasanze umukuru muri aba bana witwa Imanizabayo Christine w’imyaka 20 yagiye guca inshuro aho ajya guhinira amafaranga bakayavunjamo ibyo kurya atahana mu rugo kugira ngo ubuzima bukomeze.

Nshimiyimana Munguyiko w’imyaka 14 ari nawe muto muri bo twasanze ari mu rugo wenyine yigunze, yambaye ubucocero kandi ubona ko ibitekerezo bye biri kure.

Ati “Nta biryo dufite, nta sabune simperuka kumesa cyangwa gukaraba. Iyo imvura iguye amazi adusanga mu nzu turyamye. Inzu yacu nta bwiherero igira ndifuza ko abayobozi badufasha bakatwubakira.”

Iyi niyo nzu abana batatu  babamo

Ibi uyu mwana avuga bishimangirwa n’abaturanyi be, bavuga ko nabo bahangayikishijwe n’ubuzima busharira bwaba bana.

Niyonzima Marceline umubyeyi ni umwe mu baturanyi watubwiye ati  “Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’akagari gusa yubatswe huti huti ihabwa umukecuru Nyirakuru waba bana waje no kwitaba Imana isigaramo nyina waba bana witwa Nyiransabimana Christine nawe waje kubata akishakira undi mugabo ibibazo bafite ni byinshi. Barya rimwe na rimwe ntibanditse mu irangamimerere, turi gusaba ko ubuyobozi bwabitaho by’umwihariko kuko birababaje gusa twizeye ko umuyobozi nabimenya barafashwa.”

Umwe mu baturanyi ahamya ko aba bana babayeho nabi

Undi muturanyi waba bana witwa Uwimana Alexis yagize ati”Bigaragarira buri wese ubabonye ko babayeho nabi nibafashwe bahabwe ibikoresho by’ibanze birimo na matera zo kuryamaho inzu yabo ishyirwemo urugi n’amadirishya bahabwe ubwiherero bafashwe kugira ubuzima bwiza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise yavuze ko atari azi ibyiki kibazo dore ko ari mushya muri izi nshingano ariko ngo agiye kubikurikirana.

Ati”Nabimenye kuwa gatanu w’icyumweru dusoje ko abo bana babayeho nabi kuko nyina yabataye akishakira undi mugabo. Inzu babayemo yubatswe mu mwaka wa 2016 bahita banayituramo. Ubu  yarangiritse cyane. Iki cyumweru twatangiye kizarangira iyi nzu isanwe, bubakiwe ubwiherero hakemuwe n’ibindi bibazo byose bafite ndetse twiyemeje ko tugiye gufatanya bagashakirwa icyo bakora kugira ngo babone amafaranga azajya abatunga kuko buri munyarwanda akwiye gutura no kubaho neza.”


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise

Umurenge wa Rubavu ni umwe muri 12 igize akarere ka Rubavu ugenda uterimbere umunsi ku wundi. Gusa igice cyawo kinini ni icyaro abahatuye benshi ni abahinzi babeshejweho no guca inshuro ndetse haracyagaragara ikibazo cy’ubuharike no kubyara abo badashoboye kurera.

Yanditswe na Mukundente Yves.

 

Related posts

Gasabo: Abubatse amashuri bigaragambije basaba kwishyurwa

Emma-marie

Mukeshabatware Dismas yitabye Imana

Evaliste Ndayishimiye ugiye kuba Perezida w’u Burundi ni muntu ki?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar