Image default
Sport

Ubukene bwabujije Ikipe ya Etincelles gukina umukino ubanza wa shampiyona.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 kanama 2022 nibwo hari hateganyijwe umukino ubanza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda by’umwihariko hagati ya As Kigali na Etincelles Fc gusa iyi kipe yo mu karere ka Rubavu biravugwa ko ishobora kuzaterwa mpaga kuko magingo aya yibereye I Rubavu ngo nta n’amafaranga y’urugendo bafite y’abageza I Kigali ngo bajye gukina umukino bari bafitanye niyi kipe yo mu murwa mukuru.

Ibi byemezwa na perezida w’iyi kipe ya Etincelles Fc Ndagijimana Enock wavuze ko bugarijwe n’ubukene kuko n’amafaranga bahawe n’akarere ka Rubavu ubusanzwe kabatera inkunga ari mbarwa bayakoresheje ibyihutirwa ahita ashira.

Ati “Ayo twahawe n’akarere twishyuye amadeni ndetse tugura n’abakinnyi mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe, ubu nta mafaranga dufite nihatagira igikorwa nta kundi turaterwa mpaga kuko ntitwabona uko tujya I Kigali nta bushobozi.”

Abakunzi biyi kipe bo baruciye barumize dore ko umwaka w’imikino utangiye bagwa mu kantu babura ayo bacira nayo bamira kuko ikipe yabo nta bushobozi kandi ari kimwe mu bifasha ikipe kwitwara neza.

Umwe muri bo witwa Hategekimana Jean Claude utuye mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo ati “Numiwe ndumva mbabaye kuba ikipe yanjye ya Etincelles itangiye gutya mu yandi makipe ho babaha amafaranga arenga miliyoni 100frw ngo bitegure nka Musanze Fc yo iherurse guhabwa hafi miliyoni 300frw natwe rwose muri Etincelles yacu ubuyobozi bw’akarere bwongere amafaranga Kandi n’ibindi bibazo byo kutumvikana mu ikipe yacu bikemuke kuko ni igisebo ku ikipe yacu no ku karere kacu.”

 

Ikipe ya Etincelles FC mu ihurizo ry'ibibazo by'ubukene - IGIHE.com
Kuri iki kibazo inshuro enye umunyamakuru wa IRIBA NEWS yagerageje guhamagara umuyobozi w’akarere ka Rubavu , Kambogo Ildephonse ntiyitabye telefone n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije kugeza ubwo twasoraga iyi nkuru.

Iyi kipe yarangije umwaka w’imikino mu bibazo by’ingutu bitandukanye by’iganjemo amadeni kuko yari irimo asaga miliyoni 49Frw, bakomeje kwiringira akarere bizeye ko kazabaha agatubutse maze kabagenera miliyoni 50frw gusa ngo niyo bazakoresha mu mwaka w’imikino dutangiye wa 2022-2023, maze iyi kipe kubw’igitutu cy’ideni icyakira aya mafaranga muri miliyoni 49frw y’ideni yari ifite yahise irigabanya maze yishyura miliyoni 30frw andi iyakemuza ibindi byihutirwa bijyanye no guhemba bamwe ndetse no kugura abakinnyi bashya.

Etincelles Fc yo mu karere ka Rubavu itangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023 irimo ideni ryarenga miliyoni 19frw ibikomeje guteza inkeke abakunzi bakadasohoka bayo ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange hibazwa ahazaza hiyi kipe nkimwe muri eshatu zibarizwa mu ntara y’iburengerazuba zikina mu cyiciro cya mbere arizo iyi Etincelles Fc, Marine Fc ndetse na Rutsiro Fc.

Yanditswe na Mukundente Yves.

Related posts

FERWAFA yatanze ikirego muri RIB

Ndahiriwe Jean Bosco

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

Premier League: Hitezwe amarira menshi no kurokoka hamana uyu munsi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar