Image default
Ubuzima

Isoni zituma bamwe bivuza nabi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Bamwe mu baturage baravuga ko bivuza nabi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera isoni, bikabaviramo kudakira neza izo ndwara.

Umunyarwanda yaciye umugani agira ati: ‘Isoni zirisha uburozi’. Ubu nibwo buhamya bwabaye kuri umwe mu bavuga rikijyana utuye mu mujyi wa Muhanga wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, akisanga amerewe nabi kandi afite ipfunwe ryo kubivuga no kujya kwivuza ngo hatagira umenya ko yarwaye.

Ubuhamya bwa Kalisa ( izina kubera twarihinduye) utuye mu mujyi wa Muhanga, yabwiye IRIBA NEWS ni umwe mu bavuga rikijyana wari wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akagira isoni zo kujya kuzivuza.

Yanduye izi ndwara nyuma y’uko yari yakoze imibonano idakingiye n’umukobwa ukora mu kabari ariko kubera ko ari umuntu uzwi muri ako gace abimunyuzaho, asaba umwe mu nshuti ze kujya kwivuza mu mwanya we akibeshyera ko ari we urwaye akazamuhemba.

Gukoresha ururimi no mu kanwamu gitsina ni kimwe mu byanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Uyu na we ngo yaje kubyemera, anemera no kuzamugirira ibanga. Akomeza avuga ko yagiye kwivuza mu mwanya w’uwamutumye akagana imwe mu nzu zigurisha imiti akavuga uko ababara noneho bakamwandikira imiti.

Ikibazo cyaje gukomeza kuba insobe, nyiri ugufata imiti ntiyakira. Byaje kurangira agiye kwivuriza ahantu batamuzi mu kandi Karere abasha gukira.

Mukamana na we yavuze ko yatewe isoni no kwisanga yandujwe n’umugabo we indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, agira isoni zo kujya kwivuza bimuviramo kubyara umwana wagize ikibazo cyo kuvukana uburwayi bw’amaso aninda amashyira.

Umutangana Goderiva, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali avuga ko mu bihe byashize hari bamwe mu baturage babaganaga bagize uburwayi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina bakabageraho baseta ibirenge kubera ipfunwe ariko nk’uko abishimangira ngo muri iyi minsi bamaze kumenya akamaro k’abajyanama b’ubuzima basigaye babisanzuraho na bo bakabagira inama yo kujya kwa muganga.

Kuzaba igituri ku munwa ni kimwe mu bimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Uzamukunda Angele, impuguke mu mibanire n’abantu, avuga ko yakunze guhura n’abarwayi benshi bamugeragaho uburwayi bwandurira mu mibonano mpuzabitsina bwarabarenze, akabasaba kujya gushaka uwo batekereza ko yaba ari nyirabayazana w’ubwo burwayi, bakabaha imiti hamwe.

Kanyange Catheline, umuganga w’indwara zo mu mutwe avuga ko iyo umuntu afite ikintu cy’uburwayi kimuriho, ntashake kugira uwo akibwira kimuteza igikomere cyo mu mutima bityo, bikamuviramo uburwayi bw’agahinda gakabije.

Yibutsa ko abaganga baba barabyigiye bafite indangagaciro bahabwa n’umwuga wabo bityo ko bakwiye kubizera.

Yagize ati : “Nta mpamvu yo kugira isoni zo kwivuza indwara zandurira mu mibonano kuko ni uburwayi nk’ubundi bwose kandi isoni zirisha uburozi.”

Umutesi Justine, Ushinzwe kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu kigo gishinzwe Ubuzima (RBC) asobanura ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari imibonano mpuzabitsina ikorerwa ahantu hatandukanye haba mu gitsina, mu kanwa cyangwa mu kibuno kandi zikaba zirimo amoko menshi.

Asobanura ko ari indwara mbi cyane zidakwiye gukinishwa kuko iyo zitavuwe neza ziteza izindi ngaruka zikomeye cyane aho umubyeyi utwite ashobora kubyara umwana wazanduye, akagira amashyira mu maso, akaba yanahuma.

Hari kandi kugira ikibazo muri nyababyeyi n’ibindi. Ni mu gihe ku bagabo igihe zitavujwe neza zishobora kubateza ubugumba.

Justine Umutesi, umukozi wa RBC ushinzwe kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (Uhagaze)

Agira abantu inama yo kwirinda imibonano idakingiye no kugira umuntu umwe w’umwizerwa akaba ari we mugirana imibonano mpuzabitsina.

Ku bamaze kwandura izi ndwara, asaba abantu kumva ko ari indwara nk’izindi, ntawe ukwiye kugira isoni zo kuzivuza na cyane ko zivurwa zigakira kandi imiti yazo ikaba itangirwa ubuntu kwa muganga.

Rukundo Athanase ukorera Umuryango Mpuzamahanga, AHF Rwanda, wita ku bantu bafite virusi itera SIDA, ashimira Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kubonera imiti n’ubuvuzi abanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akavuga ko ari amahirwe akomeye Abanyarwanda badakwiye gukerensa baheranwa n’umuco utakijyanye n’igihe wo kugira isoni zo kujya kwivuza indwara zandurira mu mibonano  mpuzabitsina.

Yanditswe na Rose Mukagahizi

Related posts

Umwana w’amezi 10 mu barwaye Coronavirus mu Rwanda

Emma-marie

Abanyarwanda babujijwe gukoresha imiti yo mu bwoko bwa chroloquine nk’irinda cyangwa ivura Covid-19

Emma-marie

Uyu munsi mu Rwanda habonetse abantu 93 banduye Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar