Image default
Sport

US Open: Serena Williams yasezeye ku gukina

Serena Williams yapepeye asezera irushanwa rya US Open – ari na ko asezera ku gukina tennis guhebuje kwe – mu bihe byaranzwemo imbamutima nyinshi nyuma yo gutsindwa n’Umunya-Australia Ajla Tomljanovic i New York mu ijoro ryo ku wa gatanu.

Serena Williams Loses to Tomljanovic in US Open Farewell - Bloomberg

Williams, muri uku kwezi kwa cyenda wuzuza imyaka 41, ateganya ko uyu ari wo mukino we wa nyuma.

Uzaba usoje imyaka 27 yo gukina tennis nk’uwabigize umwuga, yatsinzemo amarushanwa akomeye 23 y’umukinnyi umwe kuri umwe (singles), ikanatuma uyu Munyamerika afatwa ahanini nk’umukinnyi ukomeye cyane wa tennis w’ibihe byose.

Williams yatsinzwe ku maseti 7-5 6-7 (4-7) 6-1, amarira amushoka mu maso nyuma y’uwo mukino.

US Open: Serena Williams loses in third round | Tennis News | Al Jazeera

Uyu mugore wamaze igihe ari nimero ya mbere ku isi muri tennis, yahagaritse amanota atanu muri uwo mukino wagaragaye nk’uwa nyuma, ariko ananirwa guhagarika irya gatandatu.

Hafi buri muntu wese washoboraga guhaguruka yahagurutse ubwo Williams yavaga mu kibuga cya Arthur Ashe Stadium – aho yatsindiye igihembo cye cya mbere gikomeye mu mwaka wa 1999 ndetse yanatsindiye indi mikino itanu mu yikomeye cyane muri uku gukina kwe.

Serena Williams loses to Tomljanovic in US Open farewell | The Star

Iyi nshuro ashaka ko iba ari yo ya nyuma ahakiniye.

Ubwo yapeperaga asezera ari na ko yizengurutsa azunguza ikanzu mu buryo azwiho cyane, indirimbo ‘Simply The Best’ (cyangwa ni we ubahiga, ugenekereje mu Kinyarwanda) y’umuhanzi Tina Turner wo mu njyana ya pop, yarangurutse.

Serena Williams loses to Tomljanovic in US Open farewell | TheRecord.com

Abajijwe niba yakongera gutekereza ku gusezera ku gukina kwe nyuma y’uburyo yitwaye mu mikino ye yo muri iki cyumweru, Williams yagize ati:

“Urebye ndimo kubikinamo kandi ndushaho kumera neza. Nagakwiye kuba naratangiye mbere cyane muri uyu mwaka. Si ko mbitekereza [si ko mbyibaza], ariko ntiwamenya”.

Williams yasabwe n’imbamutima ubwo yabazwaga ari mu kibuga, ashimira umuryango we, itsinda rye, imbaga n’abafana be bo ku isi kubera ukuntu bamushyigikiye muri iyi myaka ishize.

Williams, wakinnye irushanwa rye rya mbere ryo ku rwego rw’ababigize umwuga mu 1995 ubwo yari afite imyaka 14, yagize ati:

“Ndashimira buri muntu wese uri hano, wambaye hafi mu myaka myinshi cyane, mu myaka za mirongo. Mana yanjye we, mu myaka za mirongo.

“Ariko byose byatangiriye ku babyeyi banjye. Kandi bakwiye buri kintu cyose. Rero rwose ndabibashimiye.

“Kandi sinari kuba ndi Serena iyo hataba hari [mukuru wanjye] Venus, rero warakoze, Venus. Ni we mpamvu yonyine yatumye Serena Williams abaho”.

Serena Williams loses to Tomljanovic in US Open farewell |  NiagaraFallsReview.ca

Tomljanovic, werekeje mu cyiciro cya kane akazakina n’Umurusiya Liudmila Samsonova, yigiye ku ruhande akomera amashyi uyu bari bahatanye ubwo yari afashe indangururamajwi ngo avuge ijambo.

Tomljanovic, nimero ya 46 ku rwego rw’isi, yakinnye umukino uhebuje acecekesha urusaku rw’abafana ba Williams, yigaragajemo mu kudahusha amanota mu bice bya nyuma by’uyu mukino w’indyankurye wamaze amasaha atatu n’iminota 5.

@BBC 

Related posts

Real Madrid: Zinedine Zidane yaba ahabwa icyubahiro akwiye ?

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

Ubukene bwabujije Ikipe ya Etincelles gukina umukino ubanza wa shampiyona.

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar