Image default
Mu mahanga

Uganda yatangiye kuriha Congo-Kinshasa indishyi z’akababaro

Ubutabera bwa Repuburika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko Uganda yahaye icyo gihugu (DRC) igice cya mbere kingana na miliyoni 65 z’amadorali y’Amerika, aya akaba ari impozamarira baciwe kubera intambara n’ibyaba by’intambara bakoze muri icyo gihugu.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwaciye Uganda ihazabu ya miliyoni 325 z’amadorali y’amerika, akazahabwa Leta ya Congo nk’indishyi y’akababaro kubera kubera intambara yateje muri congo mu myaka 25 ishize.

Urwo rukiko rushinja Uganda ko yakoreye muri Congo ibyaha bitari bicye bijyanye no guhohotera uburenganzira bwa muntu harimo n’ubwicanyi.

Ni urubanza rwari rumaze igihe kitari gito, rukaba rwaratangiye mu 1999 mu rukiko rukuru rwa ya ONU.

Mu kwa mbere uno mwaka, urukiko mpuzamahanga rwategetse Uganda ko yazishyura aya mande mu byiciro bitanu. Igice kimwe ikajya yishyura miliyoni 65 z’amadorari.

Kubona Uganda ihaye Leta ya Congo izi miliyoni 65 z’amadorari y’abanyamerika ni ikimenyetso ko umubano hagati y’ibi bihugu bibiri wifashe neza. Ni ikintu kandi kidasanzwe ko igihugu cyemera ko cyarenze ku mategeko mpuzamahanga.

Mu 2005, Urukiko mpuzamahanga rwavuze ko igitero cya Uganda mu burasirazuba bwa congo cyatumye abasirikare bica abandi , abasivile barishwe abandi bakorerwa iyicarubozo ndetse n’abagore bafashwe ku ngufu.

Iyi ntambara ikaba yarahitanye abantu barenga miliyoni ebyiri bamwe bishwe bishwe n’abasirikare cyangwa inyeshyamba, cyangwa se bishwe n’indwara.

@BBC

 

Related posts

South Sudan: Doze ibihumbi za AstraZeneca zarengeje igihe mbere yuko zikoreshwa

Ndahiriwe Jean Bosco

Guinea: Uwahiritse ubutegetsi ararahira nka perezida

Ndahiriwe Jean Bosco

U Burusiya burashinjwa “kwiba” toni z’ibinyampeke muri Ukraine

Leave a Comment

Skip to toolbar