Image default
Uburezi

Ntawe uzongera kubaza umuntu aho yize, azajya abazwa icyo azi gukora-RTB

Umuyobozi wa Rwanda TVET Board (RTB), Umukunzi Paul, arahamagariye urubyiruko by’umwihariko abarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kwiga mu mashuri yisumbuye ya tekinike kugirango bajyane n’aho isi igeze mu bijyanye n’isoko ry’umurimo kuko mu minsi iri imbere ntaw’uzabazwa aho yize cyangwa ibyo yize, ahubwo umuntu azajya abazwa icyo azi gukora.

Isi igeze mu gihe ntawe uzongera kubaza umuntu ngo wize he, wize iki? ufite iyihe dipolome, icyo ni ikibazo kitazongera kubazwa mu rwego rw’akazi, ahubwo bazajya bakubaza ngo uzi gukora iki ? ushoboye gukora iki?. Kuvuga ngo ufite dipolome runaka ariko umuntu yakubaza ngo uzi gukora ukakibura ni ikibazo gikomeye cyane.”

Ibi ni ibyagarutsweho na Umukunzi Paul, Umuyobozi wa RTB (Rwanda TVET Board), mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kigamije gusobanura byimbitse ‘programs’ zivuguruye zigishwa mu mashuri yisumbuye ya tekiniki (Technical Secondary Schools) n’inyungu urubyiruko rw’u Rwanda ruzakura mu kwiga aya masomo.

Image

Umukunzi Paul, Umuyobozi wa RTB (Rwanda TVET Board) ufashe igitabo 

Hanamuritswe igitabo “TVET Programs and Opportunity Volume II” gikubiyemo amakuru arambuye kuri porogaramu zivuguruye, amashuri wazisangaho, inzego z’imirimo n’inganda uwazize yakoramo na kaminuza ku bifuza gukomeza kwiga.

Umukunzi yagize ati “Akaba ariyo mpamvu twahisemo kureba uko porogaramu zigishwa mu mashuri ya TVT zahinduka zikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo[…]Impinduka ya mbere yabayeho ni iyo gusubiramo iyi porogaramu. TVT kuva cyera yatangiye isa naho yumvwa nabi, aho abantu bacyekaga ko umuntu ujya mu ishuri rya tekiniki ari umwana utarabashije kugira ubwenge buhagije, ari umwana utaratsinze neza, ariko ibyo byarahindutse cyane, umwana ujya mu mashuri ya tekiniki ni umwana utsinda neza ushobora gufasha igihugu cyacu ku buryo tugira ‘products’ zikorewe mu gihugu cyacu zijya ku isoko mpuzamahanga.”

“Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni amashuri nk’ayandi”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amashuri yisumbuye ya technique, ari amashuri yisumbuye nk’ayandi ariko yibanda kuri technology cyangwa se kuri tekcnique zitandukanye, akaba yigwamo n’abanyeshuri batsinze ikizami cya neza.

Yavuze ko “Icyo kiciro kigwa imyaka itatu, iyo irangiye umwana ahitamo: Kujya ku isoko ry’umurimo, kujya muri kaminuza yo mu Rwanda cyangwa se iyo hanze, udashatse guhita ak0meza kwiga ashobora kujya ku isoko ry’umurimo akazaba agararuka kwiga.

Ku isoko ry’umurimo umuntu agiye kujya abazwa icyo azi gukora

Muri aya mashuri kandi higishwamo na siyansi ijyanye n’ishami runaka ‘Section’ umwana yahisemo kwiga.

Kugeza ubu mu  Rwanda hari amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro agera kuri 492, yigamo abanyeshuri basaga ibihumbi ijana mu gihe abarimu bayigishamo nabo basaga 671.

Muri aya mashuri kandi uhasanga amashami atandukanye arimo: Ikoranabunaga rya mudasobwa, ubwubatsi bw’ibikorwaremezo bigezweho, ingufu z’amashanyarazi, tekiniki y’isakazamakuru n’itumanaho, ubuhinzi bugezweho, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, amahoteli n’ubukerarugendo, tekiniki ikoreshwa mu binyabiziga no muri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu hamwe n’ubuhanzi n’ubugeni.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Rutsiro: Abantu 15 harimo n’abakozi b’Akarere batawe muri yombi

Emma-marie

“Kwegereza abiga ubumenyi n’ikoranabuhanga Mudasobwa bizabafasha guhanga udushya”

Ndahiriwe J. B

Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi

Ndahiriwe J. B

Leave a Comment

Skip to toolbar