Image default
Abantu

Umugabo yishwe na Kangaroo yari yoroye

Polisi ivuga ko umugabo w’Umunya-Australia yapfuye nyuma yo kugabwaho igitero n’inyamaswa ya kangaroo yari amaze igihe yoroye nk’itungo ryo mu rugo.

Mwenewabo (ufitanye isano na we) ku wa mbere yasanze uwo mugabo, wari ufite imyaka 77, afite ibikomere bikaze ari mu rugo rwe i Redmond, mu ntera ya kilometero hafi 400 mu majyepfo y’umujyi wa Perth.

Ubwo abatabazi batanga ubuvuzi bwihuse bageraga muri urwo rugo rwo mu cyaro, iyo kangaroo yababujije kuvura uwo mugabo.

Byasabye ko polisi irasa ikica iyi nyamaswa. Uwo mugabo yapfiriye aho iwe.

Umuvugizi wa polisi yabwiye ibitangazamakuru ko polisi yemeza ko uwo mugabo yagabweho igitero n’iyo kangaroo  inyamaswa yo mu gasozi mbere yaho kuri uwo munsi.

Australia ibarirwamo kangaroo zigera hafi kuri miliyoni 50. Iyi nyamaswa ishobora gupima 90kg, ikanakura ikagira uburebure bugera kuri metero 2.

Ariko ibitero byazo ntibikunze kubaho – iki ni cyo gitero cya mbere cya kangaroo cyishe umuntu gitangajwe muri Australia kuva mu mwaka wa 1936.

Graeme Coulson, inzobere mu myitwarire ya kangaroo, yabwiye igitangazamakuru Australian Broadcasting Corporation (ABC) ko kangaroo zigira “intwaro nyinshi” nk’amenyo atyaye, inzara n’amaguru afite imbaraga.

Coulson, umwarimu wa kaminuza, yagize ati: “Rwose iyo zakubiwe ahantu nta ho zifite ho gutorokera cyangwa ziri mu kaga runaka, ibyo bishobora guteza ibyago bikomeye.

“Ikibazo kuri kangaroo n’abantu ni uko twembi turi inyamaswa zihaguruka, duhagarara ku maguru yacu abiri, kandi guhagarar gutyo ni imbogamizi [ni uguhangara] kuri kangaroo y’ingabo”.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, kangaroo yasize umugore w’imyaka 67 afite ibikomere n’ukuguru kwe kwavunitse, nyuma yuko imugabyeho igitero arimo kugenda n’amaguru muri leta ya Queensland muri Australia.

@BBC

Related posts

RIB irashakisha umuganga witwa Sugira Léonce

Ndahiriwe J. B

Umukuru w’Umudugudu amaze amezi mu rubanza ashinjwa kwica injangwe y’umuturage

Ndahiriwe J. B

Rubavu: Baratabariza abana batawe na nyina baba mu nzu yenda kubagwaho

Ndahiriwe J. B

Leave a Comment

Skip to toolbar