Image default
Mu mahanga

Umuhanzi uzwi cyane w’Umurusiya yamaganye intambara igihugu cye kirwana na Ukraine

Umwe mu baririmbyi bazwi cyane mu Burusiya, Alla Pugacheva, yasabye ko abategetsi b’Uburusiya batangaza ko ari “umukozi w’amahanga”, mu kwifatanya n’umugabo we Maxim Galkin unenga bikomeye intambara yo muri Ukraine.

Uwo mugabo, na we uzwi cyane mu myidagaduro, ku wa gatanu Uburusiya bwatangaje ko ari “umukozi w’amahanga” nyuma yuko yamaganye igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.

Ku mbuga nkoranyambaga, Pugacheva yise umugabo we “Umurusiya nyakuri ukunda igihugu udashobora kumungwa na ruswa, ushaka… iherezo ku gupfa kw’abagabo bacu bapfira intego zishingiye ku kwibeshya”.

Pugacheva amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umuhanzi uzwi cyane.

Yavuze ko “intego zo kwibeshya” z’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin, muri Ukraine “zituma igihugu cyacu kiba igicibwa n’ubuzima bw’abaturage bacu bugorana cyane”.

Queen of Soviet pop assails Putin's war in Ukraine – EURACTIV.com

Yongeyeho ko Galkin, umunyarwenya, utangaza ibiganiro kuri televiziyo akaba n’umuririmbyi, yashakaga “uburumbuke ku gihugu cyamubyaye, amahoro, n’ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza”.

Ijambo “umukozi w’amahanga” ni izina ryagiye rikoreshwa na leta y’Uburusiya ku bitangazamakuru bitandukanye, imiryango y’impirimbanyi hamwe n’abantu banenga ku mugaragaro gahunda za Kremlin.

Pugacheva na Galkin bagiye muri Israel mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’ukwezi Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa munani, Pugacheva yasubiye mu Burusiya hamwe n’abana be.

Mu ntangirio y’uku kwezi kwa cyenda, Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, avuga kuri Galkin, yagize ati:

“Inzira zacu biraboneka ko zatandukanye – yavuze amagambo mabi cyane”.

Galkin yamaganye ubwicanyi ndengakamere bivugwa ko bwakozwe n’abasirikare b’Uburusiya, avuga ko nta mpamvu n’imwe yatangwa ku gutera Ukraine.

Pugacheva, umuhanzi uzwi cyane no mu gihe cy’ubwari Ubumwe bw’Abasoviyeti, yahuye na Putin inshuro nyinshi.

Artemy Troitsky, uzwi cyane mu gusesengura umuziki w’Uburusiya, wavuye muri iki gihugu mu 2014 kubera kutavuga rumwe na Putin, ubu akaba aba muri Estonia, yabwiye BBC ko amagambo ya Pugacheva afite agaciro gakomeye.

Ati: “Alla Pugacheva ni we cyamamare cya mbere gikomeye mu njyana ya pop mu Burusiya cyo muri iyi myaka hafi 50 ishize.

“Kwamamara kwe biri ku rwego rwo hejuru cyane kandi ni umuntu w’umunyabigwi. Ntekereza ko iki ari ikintu abantu benshi bari bamaze igihe biteze ko akora kubera ko umugabo we, Maxim Galkin, inshuro nyinshi mu mezi menshi ashize yari yaramaze kuvuga amagambo yo kwamagana intambara.

“Ntekereza ko aya ari yo magambo ya mbere akomeye avuze kuri politiki kandi ibi ubwabyo, birumvikana, bitumye abaturage mu Burusiya bagwa mu kantu cyane. Ntekereza ko atari we wenyine ushobora kuba agiye guhindura imitekerereze ya rubanda.

“Ibibi bigaragara by’igisirikare cy’Uburusiya n’igitero ku gisirikare cya Ukraine hamwe n’ubukungu burimo kuzahara n’ibindi, ibyo byose bibangamiye Putin n’intambara.

“Ariko ntekereza ko mu myitwarire no mu marangamutima amagambo ya Alla Pugacheva ashobora kuba ari yo muhate wa mbere ukakaye wo muri ibi byerekezo”.

Uburusiya buvuga ko burimo kurwanya aba Nazi bashya muri Ukraine – ibi buvuga byapfobejwe henshi – kandi ko buri mu kaga kubera umubano wa hafi Ukraine ifitanye n’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO).

Kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri muri uyu mwaka, umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uvuga ko abasivile batari munsi ya 5,718 bapfuye, naho 8,199 barakomereka, mu gihe Abanya-Ukraine barenga miliyoni zirindwi babaye impunzi mu bice bitandukanye by’i Burayi.

Category:Alla Pugacheva - Wikimedia Commons

Umubare nyawo w’abasivile bapfuye byemezwa ko urenzeho uwo abantu babarirwa mu bihumbi. Abarwanyi babarirwa mu bihumbi za mirongo barishwe cyangwa barakomereka.

Uburusiya, igihugu cyohereza ibitoro byinshi mu mahanga, buri mu rugamba rwo mu rwego rw’ubukungu hamwe n’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika), bwabufatiye ibihano bikomeye kubera igitero cyabwo kuri Ukraine.

@BBC

Related posts

Tanzania mu myiteguro y’ikoreshwa ry’amafaranga yo mu ikoranabuhanga

Ndahiriwe Jean Bosco

U Bufaransa: Nicolas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

Iraq: Imyigaragambyo y’abamagana ibyavuye mu matora y’abadepite yahitanye bamwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar