Image default
Mu mahanga

Hatahuwe abibye akayabo ka $ yari agenewe kugaburira abana batishoboye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Abashinjacyaha bo muri Amerika bareze abantu 47 uburiganya bwa mbere bunini kugeza ubu buvugwa ko bwakozwe muri gahunda y’imfashanyo y’ingoboka kuri Covid.

Abacyekwa bashinjwa ko bibye miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika (miliyari 265 Frw) yo muri gahunda y’imfashanyo ya leta y’Amerika bivugwa ko yari agenewe kugaburira abana batishoboye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Bivugwa ko ayo mafaranga bayakoresheje mu kugura inyubako, imodoka n’ibicuruzwa bihenze.

Umuryango udaharanira inyungu wo muri leta ya Minnesota, witwa Feeding Our Future, ushinjwa kuba ari wo wacuze uwo mugambi. Aimee Bock, washinze uwo muryango, ahakana avuga ko nta kibi yakoze.

Umunyamategeko wa Bock yabwiye BBC ati: “Kuva ku munsi wa mbere twakomeje guhagarara ku kuba nta cyaha twakoze”.

Yavuze ko icyo kirego ari “intangiriro gusa y’igikorwa mpanabyaha” kandi ko icyo ari “ikirego gusa”.

Umukuru w’ikigo cy’Amerika cy’iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI), Christopher Wray, yavuze ko uyu “mugambi mubi cyane” ari wo wa mbere munini cyane wo muri ubu bwoko utahuwe kugeza ubu.

Abacyekwa bivugwa ko batanze imyemezabuguzi (fagitire) z’amafunguro batahaye abana batabaho (ba baringa), nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Amerika (DoJ).

Bivugwa ko ibyo babikoze mu gukoresha nabi gahunda ya leta yatumaga amaresitora atari aya leta ashobora gusaba guterwa inkunga kugira ngo ashobore gutanga ibiryo, ijyanye n’ubufasha ku miryango idaharanira inyungu.

Abaregwa bivugwa ko bahaye ruswa abakozi bo mu muryango Feeding Our Future kugira ngo batere inkunga ahantu henshi ho gutangira ibiryo ha baringa.

Aha hantu havugwaga ko hatangirwaga amafunguro ku bana babarirwa mu bihumbi ku munsi, mu gihe nyamara habaga hamaze iminsi gusa cyangwa ibyumweru hatangijwe, nkuko minisiteri y’ubutabera ibivuga.

Ariko ahubwo babaga batanga raporo zitari ukuri zikoresheje amazina atabaho y’abana, amwe muri yo yakurwaga ku rubuga www.listofrandomnames.com, nkuko iyi minisiteri ikomeza ibivuga.

Iyi minisiteri y’ubutabera ivuga ko iryo tsinda ryakoresheje ayo mafaranga mu kugura imodoka zihenze, n’inyubako muri Amerika, muri Kenya no muri Turukiya, ndetse no mu gukora ingendo mu mahanga.

Aba baregwa bashinjwa uburiganya bwo ku rubuga rwa internet, gukoresha amafaranga afite inkomoko mu cyaha no gutanga ruswa.

Umushinjacyaha mukuru w’Amerika Merrick Garland yavuze ko minisiteri y’ubutabera izakomeza guhashya abantu “bakoresheje icyorezo mu nyungu bwite”.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, minisiteri y’ubutabera y’Amerika yavuze ko yashyizeho dosiye ku byaha zirenga 1,000 zirimo igihombo cya miliyari 1.1 y’amadolari.

Icyo gihe yanavuze ko yari mu manza mbonezamubano zivugwamo uburiganya ku nguzanyo z’agaciro karenga miliyari 6 z’amadolari.

@BBC

Related posts

Canada: Abayisiramu bo mu muryango umwe biciwe mu gitero kigambiriwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Za nzige zigeze i Delhi mu Buhinde

Emma-marie

COVID-19: Polisi ya Kenya Irashinjwa Ubwicanyi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar