Image default
Amakuru

Karongi: Abahinzi b’icyayi bungutse ubumenyi buhambaye bwo kucyibungabunga

Intara y’Iburengerazuba ifatwa nk’Ikigega cy’ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda kuko 57% by’umusaruro w’icyayi u Rwanda rwohereza mu mahanga uva muri iyi Ntara.
Karongi, nka kamwe mu turere 7 tugize iyi Ntara ifite umwihariko w’uko icyayi cya mbere cyiza muri Afurika, ariho gituruka.
Mu rwego rwo kugumana aya manota no kuyongera, umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi wa Rugabano ROS, kuri ubu uri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Gisovu wihaye intego yo guhugura abahinzi waho bose uko barenga 3000 ku buryo bahinduka nka ba goronome mu mirima yabo y’icyayi.
Uyu mushinga umaze guhugura abahinzi b’icyayi barenga 570, aho bahuguwe tekinike zo gutera icyayi, no kukirinda gusaza vuba.
Rwabarinda Boniface watangiye guhinga icyayi mu mwaka wa 2018 yavuze ko amahungurwa yahawe yatumye amenya intera ijya hagati y’igiti cy’icyayi n’ikindi mu kugitera, anamenya uburyo bwiza bwo kugikata kugira ngo kidasaza vuba.
Ati “Twanahuguwe uburyo bwo kurwanya isuri n’ibyonnyi mu mirima, ibyo byose ntabwo twari tubizi”.
Uwimana Annociata, afite hegitari 3 z’icyayi yahinze mu myaka itandukanye harimo ikitaratangira kwera neza. Kuri ubu asaruramo ibilo 700 buri kwezi agakuramo ibihumbi 168.
Avuga ko amasomo yahawe yo kwita ku cyayi yatumye acukura ibyobo bifata amazi mu mirima ye, anateramo ibiti bifata ubutaka mu rwego rwo guhangana n’isuri.
Mukakwaya Seraphine yatangiye guhinga icyayi muri 2017 avuga ko amasomo bize yamufashije kumenya ko yakwita ku cyayi kikagera ku isoko gifite ubuziranenge.
Ati “Amahugurwa twahawe yatumye ntera ibiti bifata ubutaka mu mirima yanjye y’ibyayi birwanya isuri ntitware ifumbire mba nashyize. Ibyo biti ikindi bimfasha ni uko iyo dusoromye icyayi tugishyira munsi y’ibiti mu gicucu nkakigeza ku ruganda kitabababuwe n’izuba”.

Havugimana Callixte, Umucungamutungo umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi wa Rugabano yabwiye Iriba news ko buri mwaka bahugura icyiciro cy’abahinzi b’icyayi kugira ngo bagire ubumenyi bwo kwita kuri iki gihingwa.

Ati “Icyo dukeneye ni uko umuhinzi aba nka goronome mu murima we, akikorera ibintu byose mu murima ntawundi ategereje ngo aze kumufasha. Ibi bizadufasha kuzamura umusaruro mu bwinshi ndetse no mu bwiza”.
Ubwiza bw’icyayi ni ikintu cy’ingenzi abahinzi baba bagomba kwitaho kuko nibwo bushingirwaho mu kugena igiciro cy’amababi y’icyayi.
Kuri ubu ubwiza bw’icyayi gihinzwe kuri hegitari zirenga 400 mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi bufite amanota 75%. ROS ifite intego yo kuzamura aya manota akagera kuri 80%.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Habitegeko François avuga ko ikarita igaragaza ubusharire bw’ubutaka mu Rwanda yerekana ko ubutaka bw’iyi Ntara hafi ya bwose busharira.
Ati “Ariko noneho ni n’Intara ifite amahirwe niko navuga kuko ubwo butaka busharira bushobora gusharira ibihingwa ngandurarugo ariko ugasanga ni amahirwe ku buhinzi bw’icyayi, ni amahirwe ku buhinzi bw’ikawa, hashobora kwera ingano hashobora kwera imbuto hari amahirwe yo kuba twahabyaza umusaruro bitewe n’imiterere yaho”.
Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ariko intambara yo ntirarangira- Perezida Kagame

Ndahiriwe Jean Bosco

5 Alternatives To Gigi Hadid’s Sold-Out Nude Lipstick

Emma-marie

Rwanda: Impunzi z’abarundi zirenga 500 zizataha ejo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar