Image default
Abantu

Karongi: Ba nyampinga bafatanyije n’abaturage gutera ibiti ku kirwa cya Mbabara

Abanya-karongi bishimiye ko abakobwa bitabiriye amarushanwa nyampinga b’ibidukikije mu Rwanda babafashije gutera ibiti ku kirwa cya Mbabara giherereye mu Kiyaga cya Kivu.
Iki kirwa giherereye mu kagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura, kikaba cyarimuweho imiryango 30 ituzwa mu mudugudu ahatari mu kirwa mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Kivu.
Abimuwe kuri iki kirwa bavuga ko ibi biti bizagabanya isuri yamanuraga ubutaka bukajya mu kiyaga cya Kivu.
Ni igikorwa cyahujwe no gutangiza icyumweru cyo kurengera ibidukikije mu mujyi wa New York climate week NYC, gitangira tariki 19-25 Nzeli 2022. Iki gikorwa kizafasha ba nyampinga b’ibidukikije gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Mbere yo gutera ibiti, aba bakobwa babanje gusura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu karere ka Karongi, basobanurirwa byinshi birimo no kuba imigezi yo mu Rwanda yarahoze itemba yerekeza mu majyaruguru, ibirunga byavuka igahindura icyerekezo ikaba isigaye itemba yerekeza mu majyepfo.
Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya nyampinga w’ibidukikije muri 2021, Umugwaneza Denise, nyuma yo gusura iyi ngoro yasanze inzoka nyinshi zicwa zirengana, kuko mu moko ibihumbi 3 ari ku Isi izigira ubumara bukaze ari amoko 94, kandi inzoka ikaba iruma umuntu ari ukwitabara.
Ati “Iki gikorwa cyo gutera ibiti cyanshimishije cyane, kuko ni ugushyira mu bikorwa umushinga wanjye wo kurengera ibidukikije”.
Kankindi Vanessa yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije kugira ngo bazasige isi ari nziza kurusha uko bayisanze.
Nyirahabimana Rachel, ufite umurima ku kirwa cya Mbabara yavuze ko bishimiye kuba ba nyampinga babafashije gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri iki kirwa.
Ati “Imvura yagwaga amazi akamanukana n’ubutaka bukajya mu Kivu, hari hamaze nko kuba ubutayu, ikigaragara ni uko ibi biti nibikura aha hantu uko hari hameze atariko hazaguma kumera”.
Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye utegura irushanwa rya nyampinga w’ibidukikije yavuze ko icyo bifuza ari uko iki gikorwa cyaba ngarukamwaka.
Mu Rwanda iki cyumweru bacyise mother earth needs us, akaba yaragihuje na climate week NYC mu rwego rwo gushakira ba nyampinga abaterankunga babafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Ati “Ni igikorwa twifuza ko cyaba ngarukamwaka ariko kitagarukiye kuri ba nyampinga b’ibidukikije gusa ahubwo kikagera kuri ba nyampinga bose bafite imishinga yo kwita ku bidukikije. Ibidukikije tutabibungabunze natwe ubwacu ntabwo twabaho niyo mpamvu babyita urusobe rw’ibinyabuzima, birunganirana kimwe kitariho n’ikindi ntabwo cyabaho”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Ayabagabo Faustin yavuze ko byabashimishije kuba ba nyampinga bavuye i Kigali bagakora urugendo rw’amasaha ane kugira ngo batanze umusanzu wabo mu kubungabunga Ikiyaga cya Kivu.
Ati “Twabajyanye gutera ibiti mu kirwa cya Mbabara gifite hegitari zisaga 30. Ni igikorwa kinejeje kuko biragura, uretse no gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije bazanadufasha kumenyekanisha amahirwe y’ubukerarugendo ari mu karere kacu. Hari ikiyaga cya Kivu, hari amahoteli agera kuri 17, hari imisozi miremire abantu baterera (hiking) ni akarere keza cyane. Turifuza ko bazagaruka noneho baje kuryoshya”.
Iriba.news@gmail.com

Related posts

Kigali: Polisi yataye muri yombi umugore wacuruzaga urumogi

Emma-marie

Perezida Samia Suluhu yahishuye ko yatangiye PhD ntabashe gukomeza

Ndahiriwe Jean Bosco

“Abahanzi Nyarwanda Imana itubabarire uburaya dukoze muri iki gihe” Liza Kamikazi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar