Image default
Abantu

Umunyeshuri wari ufite imyaka myinshi ku isi yapfuye

Umunya-Kenya Priscilla Sitienei, byibazwaga ko yari we munyeshuri wo mu ishuri ribanza ufite imyaka myinshi ku isi, yapfiriye mu rugo iwe ku myaka 100.

“Gogo”, bivuze nyokuru mu rurimi rw’abo mu bwoko bwe bw’aba Kalenjin, ni ryo zina benshi bari bamuziho, bamwitaga mu buryo bwo kumugaragariza urukundo.

Umwuzukuru we Sammy Chepsiror yabwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya ati: “Yapfuye mu mahoro ari kumwe na bamwe bo mu muryango. Turishimira imyaka 100 y’ubuzima bwe. Twese yaduteye ishema”.

Inkuru ya Sitienei yahereweho ikorwamo filime yo mu Gifaransa, Gogo, yatumye ahura na Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’Ubufaransa.

Gogo Priscilla: One of the World's Oldest Pupils Dies at 99-Yrs-Old -  Kenyans.co.ke

Sitienei yatangiye kwiga ku ishuri rya Vision Preparatory School yigana n’ubuvivi (inzukuruza mu Kirundi) bwe, nyuma yuko ku myaka 90 afashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri ribanza. Hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umubyaza gakondo.

Akiri umwana ntiyashoboye kujya ku ishuri.

Ariko ubwo mu mwaka wa 2003 leta ya Kenya yatangiraga kurihira amafaranga y’ishuri abiga mu mashuri abanza, byatumye we n’abandi banyeshuri bakuze babona andi mahirwe yo kujya ku ishuri.

Mu mwaka wa 2015, Sitienei yabwiye BBC ko yashakaga kubera urugero abana bakuze batarimo kujya kwiga ngo atume basubira ku ishuri, agira ati: “Barambwira ngo barakuze cyane.

“Nkababwira ngo, ‘Ndi ku ishuri kandi namwe mukwiye kuba muri ku ishuri'”.

@BBC

Related posts

Ibyo ‘Sarah Baartman’ yakorewe n’abakoloni ni agahomamunwa

Ndahiriwe J. B

R. Kelly ashobora gufungwa imyaka ibarirwa muri mirongo

Ndahiriwe J. B

USA: Harvey Weinstein wahamwe no gufata abagore ku ngufu bamusanzemo coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar